Florent Ibenge yahishuye ingorane yahuye nazo ubwo yakinaga na APR FC mbere y’uko bongera gucakirana.

Umutoza Florent ibenge Ikwange utoza AZAM FC yahishuye ko yagowe na APR FC ubwo yatozaga RS Berkane nubwo byarangiye we n’ikipe ye begukanye igikombe cya Confederation cup.

Mu Kuboza 2021 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na RS Berkane yatozwaga na Florent Ibenge mu mikino yo kwishura yo mw’ijonjora rya gatatu ry’imikino ny’Afurika, icyo gihe ikipe ya APR FC yasezerewe na RS Berkane kunsinzi y’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wari wabereye i Kigali amakipe yombi yari yanganyije 0-0, muri uwo mukino wo kwishyura ikipe ya APR FC niyo yari yabanje igitego cyatsinzwe na Byiringiro League ku munota wa 45 nyuma y’uko yari amaze gucenga abakinnyi babiri ba RS Berkane, wari umukino uryoheye ijisho ndetse ikipe ya APR FC yari yihariye cyane igice cyambere cy’uyu mukino.

Mu gice cya kabiri RS Berkane yaje kwigaranzura APR FC iyitsinda ibitego bibiri, aho igitego cyabere cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 66 cyatsinzwe na Brahim El Bahraoui, naho icy’insinzi gitsindwa na Mohammed Aziz ku munota wa 76 nyuma y’uko ba myugariro ba APR FC n’umuzamu Ishimwe Jean Pierre bari bananiwe gukuraho neza umupira ugasanga Mohammed Aziz ahagaze neza.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru bitegura imikino y’Inkera y’Abahizi Florent Ibenge yavuze ko uwo mukino wahuje amakipe yombi mu 2021 wamugoye cyane n’ubwo batwaye iryo rushanwa.

Yagize ati: ”APR FC ni inshuro ya kane tugiye kongera gukina, gusa umukino ntazibagirwa ni ubwo twahuraga ntoza Berkane yo muri Maroc. Uwo mwaka twatwaye irushanwa ariko umukino wa APR FC ni wo watugoye kurushaho.”

AZAM FC ubu iri mu Rwanda aho yaje gukina irushanwa ry’Inkera y’Abahizi aho uyu munsi ihura na Police fc saa Kumi i Nyamirambo, naho kuwa kane ikazahura na As Kigali, ikazakina na APR FC ku cyumweru ikazasoza ikina na Vipers SC yo muri Uganda.

APR FC yateguye iri rushanwa iraza gukina uyu munsi na As Kigali saa Moya i Nyamirambo.

Ubundi ni gute APR FC yari yageze muri iki cyiciro?

APR FC yageze muri iki cyiciro kibanziriza amatsinda ya CAF Confederation cup nyuma y’uko isezerewe na Etoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League.

Gutsinda uyu mukino byari gufasha APR FC kugera mu matsinda ya CAF Confederations cup.

Reka tukwibutse abakinnyi bari babanjemo kumpande zombi:

Umutoza Florent Ibenge watozaga RS Berkane yari yahisemo kubanzamo aba bakinnyi: Hamiani, Bentarcha, Baadi, Naji, El Hilali, Moudane, Oubilla, Zghoydi, El Fahli, El Bahraoui.

Umutoza Mohammed Adil Erradi watazaga APR FC yari yabanjemo: Ishimwe, Omborenga, Niyomugabo, Buregeya, Nsabimana, Rabuhihi, Ruboneka, Manishimwe, Byiringiro, Mugisha, Mugunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *