Rayon Sports yakozwe mu jisho na Yanga SC yuzuza imyaka 5 idatsinda ku munsi w’Igikundiro, ibyaranze umunsi W’Igikundiro 2025.

Ku munsi w’ejo washize ku wa Gatanu Rayon sports yakinnye na Yanga africans mu birori by’Umunsi w’igikundiro (Rayon day) itsindwa na Yanga Africans ibitego 3-1 yuzuza imyaka itanu idatsinda ku munsi wayo w’ikudiro.

Ni umukino watangiye kw’isaha ya saa kumi nebyiri z’Umugoroba, Umutoza wa Rayon Sports yari yari yahisemo kubanzamo abakinnyi be b’inkingi za mwamba aho yari yabanjemo umuzamu Kouyate,Serumogo, Fabrice, Emery,Emmanuel, Aimable, Seif, Rushema, Abedi, Bini Belo na Yves, Rayon Sports yatangiye umukino ubona ko igerageza gusatira cyane nk’ikipe iri murugo, ibi byaje gutuma ikipe ya Yanga Africans yintsinda igitego hakiri kare cyane ku munota wa mbere w’umukino, ni igitego cyitsinzwe na Aziz Andabwile ku mupira yari ahereje umuzamu akananirwa kuwufata ukaruhukira muzamu.

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports ibonye iki gitego hakiri kare cyane abafana b’iyi kipe barafannye karahava gusa ibi byishimo byabo byaje gukomwa mu nkokora ku munota wa 31′ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Andy Bobwa Boyeli, nyuma y’iki gitego ikipe ya Yanga Africans yakomeje gusatira bikomeye ndetse byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 45′ w’Umukino Pacome Zouzoua yahindukije umuzamuzamu wa Rayon Sports Kouyate amutsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bi 2 bya Yanga Africans kuri kimwe cya Rayon Sports.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona ko hari ibyo abakinnyi ba Rayon sports baganiye n’Umutoza Lotifi utoza iyi kipe ariko ikipe ya Yanga Africans ikomeza kuyibera ibamba, ku munota wa 78′ w’Umukino umutoza wa Rayon Sports yaje gukora impinduka ibiri icyarimwe yakuyemo Serumogo Ali Omali na Chadrack Bing Belo basimburwa na Tony Kitoga na Ishimwe Fiston, nyuma y’iminota ine gusa umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka azana Ndayishimiye Ricahard asimbuye Niyonzima Olivier Seif wari wagize umukino mwiza ugereranyije n’iyo yari amaze iminsi akina, byongeye kandi ku munota wa 87′ w’Umukino umutoza wa Rayon sports yongeye gukora impinduka aho Ganijuru Elie yasimbuye Emery Bayisenge.

Umukino warakomeje ikipe ya Yanga Africans ubona ko isatira cyane kurusha Rayon Sports yari yakiye uyu mukino, iminota 90 y’Umukuno yarangiye bikiri ibitego 2 bya Yanga Africans kuri 1 cya Rayon sports, Umusifuzi yaje kongeraho iminota 5 y’inyongera arinayo Yanga Africans yaje kubona mo igiteo cya Gatatu ari nacyo cyaje kuba icyanyuma muri uyu mukino.

Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Yanga Africans kuri 1 cya Rayon Sports ibi byashimangiye imyaka itanu Rayon Sports idatsinda ku munsi wayo w’Igikundiro, Rayon Sports iheruka gutsinda ku munsi wayo w’igikunduro mu 2019 ubwo batsindaga Gasogi United ya KNC ibitego 3-1 ni ibitego byatsinzwe na Yannick Bizimana wari wasimbuye Mugisha Girbert wari wavunitse, Drissa Dagnogo niwe watsinze igitego cya kabiri kuri pase yari ahawe neza na oumar Sidibe mu gice cya kabiri cyu mukino Rigwiro Herve aza gutsinda igitego cya Gatatu, mugihe igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Dusabe J.Cloude wari uzwi cyane ku kazina ka Nyakagezi ku munota wa 10.

Umunsi w’Igikundiro wa 2025 waranzwe niki?

Nkuko abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze kubimenyera ni umunsi bamenyeramo abakinnyi iyi kipe bihebeye iba izakoresha mu mwaka w’imikino ubu utangiye, ni ibirori byayobowe na Fourtin Mugenzi uzwi nka Foustinho Simbigarukaho ku mbuga nkoranya mbaga ndetse na Uwizeyimana Sylivestre uzwi nka Wasiri akaba n’Umuvugizi w’Abafana biyi kipe.

Twe reka duhere mu kwerekana abakinnyi aho abakinnyi bose ba Rayon Sports baje baserutse neza mu myambaro ya kinyarwanda, Nkuko byari byabanje kwandikwa ku mbuga nkoranya mabaga ko Rayon Sports ishobora kwerekana umuzamu wahoze akinira mukeba APR FC muri sezo ishize niko byagenze kuko yaje kwerekanwa ndetse anishimirwa n’abakunzi b’iyi kipe batari bake bari baje kwihera ijisho ibi birori.

N’ubwo ibirori bya yobowe neza hari amakuru yacicikanye kumbuga nkoranya mbaga avuga ko hari bamwe mu bayobozi biyi kipe batitabiye uyu munsi w’Ikundiro arinaho benshi bahera bavuga ko muri iyi kipe hakirimo urunturuntu, Gusa twe ibyo sibyo tugambiriye kugarukaho.

Ntabyinshi byokuvuga byabaye kuko ntagashya kabaye gatandukanye na kizindi Rayon Days zabanje, agashya wavuga nuko Wasiri yaje yambaye jezi ya Pyramids izakina na mukeba APR FC mu mikino ya CAF Champions Leaugue.

Umuririmbyi Zeo Trup yataramiye abari bitabiye ibirori bya Rayon Day.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *