Umunyamakuru w’imikino j.Nepomuscene wamamaye nka Nepo Dushime Mubicu yamaze kwerekeza kuri RBA.
Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Lorenzo Christian wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM ya Samu Karenzi.
Ubwo Lorenzo yakirwaga kuri SK FM Nepo Dushime Mubicu yabajijwe ibyamakuru yokwerekeza kuri RBA abihakana yivuye inyuma.
K’umunsi wejo washize kucyumweru uyu munyamakuru Nepo Dushime Mubicu yasangije abamukurikira amafoto meza arangije arenzaho ijambo rigira riti “Breaking news” ugenekereje mu kinyarwanda rivuga “Amakuru agezweho” arangije asoza yifuriza abamukurikira icyumweru cyiza.

Babinyujije muhatangirwa ibitekerezo kuriyi foto ya Mubicu abanyamakuru ba bibiri ba RBA David Kuwiteka Mugaragu ndetse na Samir Sylvester bahise bamuha ikaze ibi bihita bishimangira aya makuru.
Samir aha ikaze Mubicu kuri RBA.
David Mugaragu aha ikaze Mubicu.
Andi makuru agera kuri LAVERITE.RW avuga ko uyu munyamakuru mu mpera z’icyumweru dusoje aribwo yasezeye kuri SK FM, ndetse bikaba biteganyijwe ko atangira akazi kuri Radiyo Rwanda bitarenze iki cyumweru turimo.
Nepo Dushime Mubicu yanyuze ku bitangaza makuru bitandukanye aribyo City radio, Radio Salusi, BTN TV, Radio one ndetse na SK FM ya koreraga.
Byitezwe ko Nepo aje gufatanya nabarimo Axel Rugangura mukogagiza imipira yo mu Rwanda ndetse n’iyo hanze.