Eric Semuhungu w’iswe umutinganyi yatawe muri yombi azira icyaha gikomeye.

Umutinganyi Eric Semuhungu bivugwa ko yamaze gutabwa muri yombi azira gusambanya abana babahungu.

Amakuru agera kuri @Laverite.rw avugako itabwa muri yombi rya Semuhungu ryabaye mu rukerera rw’ejo kucyumeru ubwo yari avuye mu kazi ke ko guhositinga akorera mu tubari tugiye dutandukanye.

N’ubwo ntarwego narumwe rubifitiye ububasha rwari rwabitangaza ko Eric Semuhungu yafunzwe amakuru dukesha umuyoboro wa YouTube Slim Jesus Tv avuga ko uyu mutinganyi yamaze utabwa muri yombi.

Si ubwambere uyu Eric Semuhungu yaba afungiwe ikicyaha cyo gusambanya abahungu bagenzi be, kuko mumwaka wa 2020 yakurikiranweho na Leta zunze ubumwe za Amerika icyaha cyo gusambanya abana babahungu abakiri bato ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukoza soni y’abatinganyi, ni icyaha yari yarakoze mu mwaka wa 2018 aza kugikurikiranwaho n’inkiko za Amerika muri 2020.

Eric Semuhungu yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yokuba mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo Uganda na Afurika y’epfo yahuriyemo n’uwo yise umugabo we bashyingiranwe mu 2014 akaza kwitaba Imana mu 2017, ibi byashebguye umutima wa Semuhungu mu buryo bukomeye cyane.

Eric Semuhungu ngo yagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirango abone ubwisanzure bwe bwogukora ubutinganyi, kuko Amerika iha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina.

Nyuma y’uko Eric Semuhungu atitwaye neza ndetse agakomeza kugongana n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje kwirukanwa k’ubutaka bwa Amerika burundu, Aho we n’abamwunganira mu mategeko basabaga ko yakoherezwa muri Afurika y’epfo kuko ariho yaje muri Amerika avuye, ariko urukiko ruza kubyanga rumwohereza mu Rwanda.

Eric Semuhungu ny’uma y’uko umugabo we aphuye bivugwau ko yamusigiye imitngo myinshi ndetse akaba ariyo ntandaro y’ubutunzi afite ubu.

Ubwo yoherezwaga mu Rwanda yari yahawe amahitamo abiri kwemera koherezwa mu Rwanda cyangwa akemera gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Eric Semuhungu n’umugabo we Ryan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *