Rayon sports yatomboye Singida black stars biyongerera amahirwe yo gukina amatsinda, Dore inzira ishoboka.

Kuri uyu wagatandatu Tariki ya 9 Kanama 2025, niho habaye tombora y’imikino y’ambere ny’Afurika ya CAF Champions League na CAF confederations cup, aho Rayon sports yatomboye ikipe yo muri Tanzania.

Mu masaha yi sasaba zo kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangiye kumenyekana amakuru avuga cyane kubyari bimaze kuva muri tombora ya CAF, aho ikipe ya Rayon sports yisanze igomba kuzakina na Singida black stars yo muri Tanzania mu cyiciro cya mbere cy’imikino ny’Afurika ya CAF confederations cup.

Ni imikino izaba hagati ya Tariki ya 19 n’iya 21 Nzeri 2025, ikipe izarokoka aha izahura nizaba yakomeje hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi n’indi kipe izaturuka muri Ribya.

Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye abakunzi ba Rayon sports bahise batangira gutekereza kongera gukina amatsinda ya CAF confederations cup nyuma yokugera muya 2018 babifashijwemo n’umutoza Robertinho aherutse gutandukana nayo mu mezi ashize kubwimpanvu ziswe iz’uburwayi.

Ese birashoboka ko Rayon sports yarenga Rawundi ya mbere?

Rawundi ya mbere Rayon sports izabanza kwakira Singida black stars naho umukino wokwishyura ukazabera muri Tanzania.

Birashoboka ko Rayon sports yatsinda Singida black stars ikaba yakomeza muri rawundi ya kabiri kuko bamwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko iyi kipe ya Singida ikinika cyane ko ntacyaba gitangaje mu gihe Rayon sports yayisezerera, ndetse ikaba yagera muri rawundi ya kabiri naho ikahatambuka yemye.

Singida black stars yasoje shampiyona ya Tanzania iri kumwanya wa kane na manota 57 ni mugihe Rayon sports yasoje shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iri kumwanya wa kabiri na manota 63.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *