Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Rwanda Lorenzo Christian Musangamfura yatangajwe nk’umunyamakuru mushya wa SK fm ya Samu Karenzi.
Ni amakuru yemejwe na nyiri ubwite Lorenzo wari uherutse guhagarikwa amezi abiri kuri Radiyo Rwanda, aho bivugwa ko intandaro yamuviriyemo guhagarikwa ari amakimbirane yagiranye na mugenzi we bakorana Rugaju Reagani.
Nyuma y’uko Lorenzo ahagaritswe ngo ibi ntiyabyishimiye ndetse byaje gutuma asubukura ibiganiro na Samu Karenzi wari waramwifuje ubwo yatangiraga iyi Radiyo ariko ntibyakunda kuko na Radiyo Rwanda itifuzaga kumutakaza aho bivugwa ko hari ibiganiro byabayeho byaje gutuma uyu munyamakuru yemera kuguma kuri RBA akareka kwerekeza kwa Karenzi, si ubwambere Samu Karenzi yari yifuje Lorenzo kuko igihe uyu munyamakuru yirukanwaga kuri Radiyo Disi yasamiwe hejuru na Samu Karenzi kuri Fine fm aha atatinze kuko mugihe kitageze no kucyumweru yahise asubira kuri RBA.
Abakunzi ba Lorenzo bakomeje kwibaza igihe azatangira byeruye gukorera kuri SK fm, kugihe azatangira gukora kuri SK fm Laverite.rw twakiye amakuru mpamo avuga ko Lorenzo akora ikiganiro cye cyambere kuri uyu wambere, Aho byitezwe ko arikimwe mubiganiro bya sports bizakurikirwa cyane kuri yutubi bizakorwa kuri uyu wambere.
Amakuru avuga ko kugirango uyu musore yemere kujya kuri SK fm yakubiwe kabiri umushahara yahembwaga kuri Radiyo Rwanda.
Ubwo aya makuru yatangazwaga, abicishije kumbuga nkoranyambaga ze Lorenzo yabishimingaye agira ati “Aho nshaka kwibera wese.” yongeyeho ati “Umpisemo, muhitamo nezerewe bitavugwa.”
Lorenzo Christian Musangamfura ni umwe mu banyamakuru beza ba siporo u Rwanda rufite.