Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva asimbuye Dr. Eduard Ngirente.
Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Dr. Justin Nsengiyumva abaye Minisitiri w’intebe nyuma y’amezi ane n’iminsi 26 abaye umuyobozi w’ungirije wa Bank nkuru y’U Rwanda (BNR), Tariki ya 25 Gashyantare 2025 nibwo yahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’ungirije wa Bank nkuru y’U Rwanda (BNR).
Dr.Justin Nsengiyumva asimbuye Dr. Eduard Ngirente wari umaze imyaka 8 kuri iyi mirimo kuko yashyizweho mu 2017.