Kuri uyu wa kane abafana bibumbiye Muri fun club ya RG batumiwe ndetse banishimira ibikombe batwaye.
Ni umuhango wabereye kicukiro ahazwi nko kuri Velveuti, aho abari bitabiriye ibi birori bari biganjemo abafana ba makipe atandukanye ariko biganjemo aba APR FC ndetse na Rayon sports.
Abafana bibumbiye muriyi iyi fun club ya RG(Republican Guard) bahageze kwisaha ya saa 6:15 batangirana ka moralere ariko ubona ko bishimiye ibikombe RG yatwaye.
Ni umuhango witabiwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC Madame Sicovia Umutesi, umunyamakuru ndetse akaba n’umushoramari Samu karenzi ndetse na Nkundamatch w’ikirinda akaba n’umuyobozi w’ungirije w’iyi fun Club.
Umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi nka Nkundamatch niwe wari umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cyateguwe n’iyi Fun club ya RG(Republican Guard), abibumbiye muri iyi Fun Club ntibahwema kumushimira ubwitange bwe ndetse nokubitaho mubikorwa byo gushyigikira iyi kipe y’abarinda abayobozi bakuru b’igihugu RG.
iyi kipe ya RG kapiteni wayo ni Afande Ian Kagame umuhungu wa perezida Paul Kagame, ndetse akaba yanahawe igihembo, aho cyashikirijwe umuyobozi w’iyi kipe ya RG ugomba kuzakimugezaho.
Umunyamakuru Samu Karenzi niwe watanze igihembo cyabitwaye neza muri Volleyball, Scovia Umutesi nawe ni umwe mu batanze ibihembo.
Mag.Gen willy Rwagasana Commander wa RG nawe yahawe ishimwe ry’igikombe.
Umuyobozi w’iyi fun club Rukundo Pierrot yavuze ko abafana bose bagomba kugira Discipline yikubye inshuro icumi kurenza iyabandi bantu basanzwe, yasoje ashishikariza abafana biyi kipe kugira disipuline.
Rugangura Axel ukunzwe n’abatari bake niwe wari MC muri ibi birori, ndetse akaba ari nawe muvugizi w’iyi kipe, mugutangiza ibi birori Axel Rugangura yeretswe urukundo n’abafana bari baraho bamwe bagira bati “Axel wacu”.
Umunyamakuru wa Laverite.rw wari uri muri ibi birori yagerageje kuraranganya amaso mubandi bantu bazwi bitabiye ibi birori yatubwiye ko yabonyemo Cynthia Naissa ndetse na Allan Ruberwa bombi bakora kuri Sk Fm ya Samu Karenzi, mu bandi bitabiye ariko batabashije kubonwa na benshi harimo umunyamakuru Kanyamahanga J.Cloude uzwi nka Kanyizo ukorera Radiotv10.
Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko intego ziyi kipe ya RG ari ukwegukana ibikombe byose bikinirwa mu mikino ya gisirikare.
Abafana b’iyi kipe batashye bishimiye uburyo bakiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya RG.
