“Nta muntu uhejwe mu bukwe bwacu” Vestine yatumiye abanyarwanda bose mu bukwe bwe, Ahishura ikintu gikomeye cya mubayeho.

Vestine uririmbana na Dorcas yishimiye gutumira abakunzi be bose mu bukwe bwe afitanye n’umunya-Brukina Faso Ouédraogo, Ndetse ashimangira ko ntawe uhejwe.

Ibi yabitangeje ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko ya Dorcas yari yahujwe n’ibirori bye byogusoza amashuri yisumbuye.

Vestine yavuze ko hari invugo zigwa ko abantu babahanzi badakunda gutumira abantu, Ngo ndetse bakabaheza bakavuga ga ko abadafite ubutumire(invitation) batinjira, ngo ariko ku ribo siko bimeze.

Yagize ati: Mu nvugo abantu basigaye bavuga ngo abantu babasitari babahanzi ngo ntibakunda gutumira abantu, barabaheza bakavuga ngo abadafite ubutumire(invitation) ngo ntibemerewe kwinjira, ariko twebwe siko ibintu bimeze, Twebwe twatekerejw ku bafana bacu ku bakunzi bacu ku bantu badukunda, wifuje kuzaza mu bukwe bwacu uzakubitemo kabisa uzaze usa neza, uvuge uti nje gutaha ubukwe bwa Vestine.”

Yakomeje agira ati: “Turagutumiye nukererwa ntakundi ubwo ni wowe uzaba wizize.”

Ibi kandi byashimangiwe n’ushinzwe kureberera inyungu z’aba bahanzi mumu ziki Irene Murindahabi, aho yavuzeko hari umubare w’abantu bagenwe bagomba kujya mw’i tente(igisharagati) mugihe uwo mubare uzagera niho bazabuza abantu kwinjira, ngo bakavuga bati “Ntakundi ni uko ibintu bihenze.”

Irene Murindahabi yongeye ho ati: “umuntu wese ushaka kuza mu bukwe azaze, ugende ukubitemo akenda kawe keza w’ubahe ubukwe bwa Vestine maze uze.”

Aba baramyi bafatanyije na Managementi yabo banaboneyeho gusaba abakunzi babo ku basengera kuko ngo bahura n’imbogamizi nyinshi.

Vestine kandi Yahishuye ko hari ibintu bidasanzwe bimaze iminsi bimubaho bitari bisanzwe bimubaho, n’ubwo atifuje kubitangaza.

Amakuru LAVERITE.RW yakiye ni uko ubu bukwe buzaba burimo n’igitaramo kandi ko kitazishyuzwa, ndetse bikaba biteganyijwe ko imihango y’ubukwe izatangira saa tatu za mu gitondo akaba ariyo mpanvu abantu bagomba kuzazinduka,Iki gitaramo cya hujwe n’ubukwe bwabo kizaba nyuma y’ubukwe aho bashyizeho isaha ya saa kumi n’umwe nk’isaha y’umuntu wanyuma uzagera ahazabera ibyo birori.

Ku wa 15 Mutarama 2025 nibwo Vestine n’umugabo we idrissa Ouédraogo basezeranye imbere y’amategeko, uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka gasabo.

Ubu vestine yamaze kongera amazina y’umugabo we kumbuga nkoranya mbaga ze akoresha.

Ubukwe bwaba bombi buzaba Tariki ya 05 Nyakanga 2025. buzabera mu Ntare Arena.

Vestine mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza urwahebuje akunda umugabo we Idrissa Ouédraogo nkaho yigeze gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze bigira buti “Si umugabo wajye gusa, ni ubuhungiro bwajye, Umutima wajye ni aho nunva ntekanye.”

Kamikazi Dorcas.
Irene Murindahabi washinze Management MIE EMPIRE.
Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *