Ahari ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe kinini mu burasirazuba bwa RDC, Aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mbere yo gusinya aya masezerano yongeye kugaruka ku kibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Aho uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu gihe RDC yari ihagarariwe na mugenzi we, Thérèse Kayikwamaba Wagner.
Uyu muhango wayobowe n’Umunyamabanga WA Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.
Massad Boulos wagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya masezerano, akaba n’umujyanama wa Perezida Trump mu bibazo bya Afurika, we yavuze ko ari “amasezerano y’amateka” kandi ko bitari guahoboka ko agerwaho “bitagizwemo uruhare na Perezida Trump”, ni mugihe kandi Marco Rubio we yavuze ko hakiri akazi gakomeye mu bijyanye nishyirwa mu bikorwa, ndetse ko intambwe yatewe itari gushoboka bitagizwemo uruhare na Leta ya Quatar ndetse n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda mwisinywa ry’aya masezerano yikije ku mutwe wa FDLR avuga ko atari umutwe usanzwe, ahubwo ugizwe n’abasize bakoze Genocide yakorewe abatusi yasinze abarenga miliyoni 1 bishwe, yavuze ko mu gihe uyu mutwe uzaba usenywe U Rwanda ruzatangira kugira uruhare mu bikorwa byo gucyura impunzi, yakomeje avuga ko U Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi rufatanyije n’abashoramari hamwe na Sosiyete z’Abanyamerika.
Yagize ati”Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kaci no hanze kuko amasezerano yabanje menshi atangiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko kubufasha bukomeye bwa Amerika n’abandi bafatanya bikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu,” “U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.
Ku ruhande rw’uwari uhagarariye RDC mwi sinywa ry’aya masezerano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Thérèse Kayikwamaba Wagner, yavuze ko aya masezerano “ari intambwe nshya itewe.”
Yagize ati “Abagezweho n’ingaruka cyane bari kutureba, biteze ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa kandi ntitwabatwnguha.”
Yavuze ko kandi mu gihe yashyirwa mu bikorwa, biha amahirwe akarere k’ibiyaga bigari ko gufata umurongo mushya “bitari mu magambo gusa ahubwo ari mu bikorwa” gusa yashimangiye ko”ibikomere bimwe bizomorwa ariko bitazasibangana.”
Kayikwamaba yakomeje agira ati “ku ruhande rwa RDC, twizeye kandi tuzaharanira ko aya masezerano yubahirizwa bitari mu magambo yacu ahubwo mu bikorwa byacu. Uyu munsi twahisemo amahoro igikenewe ni uko tuyabungabunga, kandi tukereka abaturage bacu n’Isi ko no mu karere mu karere karanzwe n’inkovu, agaciro n’ubufatanye ko bishobora kuganza. Ubu rero akazi kacu karatangiye.”
Dore zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC:
– Kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane
– Guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta
– Gushyiraho urwego rushinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi
– Gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi
– Gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za MONUSCO- Gushyiraho gahunda y’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanavuze ko aya masezerano yasinywe ashingiye ku biganiro byagizwemo uruhare n’abahuza ku ruhande rwa Afurika by’umwihariko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.