Rayon sports mu myiteguro yo kwakira abakinnyi babiri bakomeye.

Kimwe n’andi makipe yose Rayon sports nayo iri kw’isoko ry’abakinnyi bazayifasha mu mikino nya Africa ndetse na sezo ya 2025/2026, Rayon sports ikaba itegereje abakinnyi bashya ndetse n’umutoza wayo.

Mu nkuru zaranze iki cyumweru turi kugana k’umusozo harimo n’inkuru z’abakinnyi Rayon sports ishaka kugura muribo harimo abahabwa amahirwe menshi yo gusinyira iyi kipe muri abo harimo umuzamu w’unya-Mali Drissa Kuyaté ndetse n’umunya Senegal sidy Sarr.

Amakuru LAVERITE.RW yamenye n’uko aba bakinnyi bashobora kugera i Kigali mu Rwanda bitarenze iki cyumweru turimo kuko abashinzwe gushakira abakinnyi Rayon sports bayobowe na Gacinya Chance Denis babashimye.

Sidy Sarr afite imyaka 29 y’amavuko yakinaga muri As Soliman yo mu Barabu, akaba akina mu kibuga hagati.

Drissa Kuyaté we twamugarutseho mu nkuru zacu zabanjirije iyi, Gusa icyo wamumenya ho ni izamuwiza kandi muremure kuko afite Metero imwe na Santimerero 85, akaba afite imyaka 26 y’amavuko, yavukiye i Bamako muri Mali, akaba yafatiraga ikipe ya AC Léopards yo muri Congo.

Uyu muzamu bikaba byitezwe ko igihe Murera yamusinyisha yaba umuzamu wa mbere.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi bashobora kugera mu Rwanda bitarenze iki cyumweru turimo.

Umukinnyi wo mukibuga hagati Sidy Sarr.
Umuzamu Drissa Kuyaté. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *