Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ku masezerano agiye gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC kuri uyu wa gatanu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko amasezerano asinywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 ari amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Tariki ya 18 Kamena 2025 niho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze itangazo rihuriweho hagati ya Leta ya RDC n’iyu Rwanda ryavugaga ko amatsinda y’impuguke kumpande z’ibi bihugu byombi yemeje umushinga w’amasezerano w’amahoro, iri Tangazo kandi ni naryo ryari ririmo ko kuri uyu wagatanu tariki ya 27 Kamena 2025, Abaminisitiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi basinya amasezerano y’amahoro.

Bimwe mu bitangaza makuru bitangaza makuru mpuza mahanga byaranditse ndetse binavuga icyo byishakiye kuri aya masezerano agiye gusinywa, Minisitiri Olivier Nduhungirehe ashingiye kubyanditswe ni bi binyamakuru, yakuye ho urujijo, Avuga ko icyakozwe tariki ya 18 Kamena ari ukuba izo nzobere zaranononsoye uwo mushinga w’amasezerano w’amahoro ubundi akazasinywa kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kamena n’Abaminisitiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Kuri murandasi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga habaye impaka zibazaga ku bigiye gusinywa kuri uyu wa Gatanu, Aho bamwe batanatinyaga kuvuga ko ibigiye gusinywa atari amasezerano.

Umunyamakuru wa Radio TV10 Oswald Mutuyeyezu yari umwe mu batangaga ibitekerezo muri izo mpaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, Aho we avuga ko akurikije inyandiko iherutse gutangazwa na Amb. Nduhungirehe, ibizasinywa kuri uyu wa Gatanu ari amasezerano y’amahoro.

Mu kumusubiza, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati:”Ufite ukuri Oswakim, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 Tuzasinya kandi twemeze burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.”

Amb. Minisitiri Nduhungirehe yanaboneye ho kuvuga ko inyandiko yiswe “Declaration of Principles” yo yasinywe mu mezi abiri, aho yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusohora itangazo, Aho bavuze mo ko nyuma yo gusinya amasezerano, hanategerejwe ibiganiro bizahuza abakuru b’ibi bihugu bigamije kukugera ku Mahoro arambye mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *