Ku itegeko rya Gen Muhoozi, Uganda yafunze abasirikare babiri bakuru.

Hashingiwe ku itegeko rya Gen Muhoozi Kainerugaba, Uganda yafunze abasirikare bakuru babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel, Aho bashinjwa kwinjirirwa n’umutwe wa ADF.

Aba basirikare bafunzwe ni Colonel Peter Ahimbisibwe uyobora ishami ry’igisirikare rishinzwe kurwanya itera bwoba na Lieutenant Colonel Ephraim Byaruhanga uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byihatiye, Aho bafungiwe muri kasho y’igisirikare i Mbuya muri Kampala.

Maj Gen. Flex Kuyaligye akaba ariwe mu vugizi w’ingabo za Uganda, yatangaje ko aba basirikare bakurikiranyweho kunyuranya n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare, aba basirikare batawe muri yombi ngo bikekwa ko amashami bayoboraga ashobora kuba yarinjiriwe n’umutwe w’itera bwoba wa ADF urwanya Leta ya Uganda, uyu mutwe wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC.

Nk’uko Byatangajwe n’umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko byaketswe ko izi nzego aba basirikare bafunzwe bari bayoboye zaba yarinjiriwe na ADF ibyo bikaza gutuma aba basirikare barahaye ubuyobozi bukuru amakuru atari yo.

Yagize ati:”Kimwe muri ibyo byaha ni uko amashami yabo yinjiriwe , akayobywa, agaha ubuyobozi bukuru bw’igisirikare amakuru y’ubutasi atari yo. Ibi byatumye ibikorwa bihusha, bitera kwibaza ku bunyangamugayo buri imbere mu nzego z’umutekano za UPDF.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *