Joseph Kabila yerekeje i Bukavu, Leta ya RDC imushinja ibyaha bikomeye.

Umunya Politike wayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva 2001 kugeza 2019 Joseph Kabila Kabange yerekeje mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho yakomereje gahunda y’ibiganiro by’amahoro.

Joseph Kabila Kabange yagarutse muri RDC muri Gicurasi 2025, aho yari avuye mu buhungiro yari amazemo umwaka n’igice kuko yahunze mumpera za 2023, ubwo yagarukaga muri RDC yakiranwe urugwiro rwinshi n’ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 i Goma.

Kabila akigera i Goma yatangiye ibiganiro we yise iby’amahoro aho yaganiye n’ingeri zitandukanye z’Abanye-Congo by’umwihariko abanyapolitiki, abanyamadini ndetse na Sosiyete sivili, yunva ibitekerezo byabo ku buryo amahoro yaboneka muri RDC by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Democrasi ya Congo.

Ibi biganiro bya Joseph Kabila Kabange bishingira ku nkingi 12 ahamya ko zafasha iki gihugu kubona amahoro arambye, muri izi nkingi harimo no gusenya imitwe yitwaje intwaro no guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, ubwiyunge hagati y’abanye-Congo, guhagarika intambara ndetse no kubana neza hagati ya RDC n’ibihugu by’abaturanyi.

Ku nkingi igendanye no guhagarika ubutegetsi bw’igitugu benshi bayisanisha no gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Akaba ari naho Leta ya Congo yahereye imushinja icyaha cy’ubugambanyi, ibyaha by’intamabara n’ibyibasiye inyokomuntu ndetse no kuba mumutwe w’ingabo utemewe, Leta ya RDC kandi yagiye igaragaza ko uruzinduko rwa Kabila mu burasirazuba bw’iki gihugu ko ntakindi bugamije uretse kwenyegeza intambara.

None kuwa kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 Joseph Kabila yerekeje i Bukavu, Aho biteganijwe ko aza kugirana ibiganiro by’amahoro n’Abanye-Congo.

Joseph Kabila mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *