Gen Mugozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zishe abarwanyi barenga 50 b’umutwe w’itera bwoba wa Al Shabaab ukorera mu gace ka Sabiid-Sinole muri Somalia.
N’ubwo Gen Muhoozi yatangaje ibi yanyuranyije invugo n’umuvugizi w’ingabo za Uganda, Gen Maj Flex Kulayigye aho we yari yatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab bishwe ari 30 ndetse n’igisirikare cya Uganda kikaba cyahatakarije abasirikare barindwi bapfiriye kuri urwo rugamba, Ndetse hakaba hari gushakwa uburyo imirambo yabo yagezwa muri Uganda.
Ni imirwano ikomeye cyane yabereye mu gace ka Sabiid-Sinole ahari ibirindiro bya Al Shabaab mu ntara ya Lower Shabelle, Iki gitero cyari cyagabwe n’ingabo za Uganda, bari bacyise “Operation Silent Strom.”
Gen Muhoozi yashimangiye ko bari gukora akazi gakomeye, ndetse ko bahabwa ubufasha buke n’umuryango mpuzamahanga.
Yagize ati:”Twafashe Sabiid-Sinole Undi munsi muri Somalia.Twishe ibyihebe 50 bya Al Shabaab mu minsi itatu y’imirwano ikomeye, Mu gihe abantu bo kw’isi barega agatuza, banishimira ko barwanya Al Shabaab muri Somalia. Turi gukora akazi gakomeye, duhabwa ubufasha buke n’umuryango mpuzamahanga.”
Gen Muhoozi yanavuze ko ategereje kureba niba abarega agatuza bazagera kubyo ingabo zabo zakoze mu myaka 18 ishize, mu zizaba zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.
