Itsinda ry’impuguke hagati y’u Rwanda na RDC bamaze iminsi itatu mu biganiro byaberaga i Washington DC muri Amerika, ni ibiganiro byasojwe ku wa 18 Kamena, Aho impande zombi zemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro, Mu gihe Donal Trump Perezida wa Amerika avuga ko ashimishijwe n’intambwe imaze guterwa hagati y’impande zombi murugendo ruganisha ku gusinya amasezerano y’amahoro.
Prezida Donald Trump ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kukuba yagira uruhare mugutuma RDC n’u Rwanda basinya amasezerano Y’amahoro, ndetse ko igihugu cye gitewe ishema no kuba hari intambwe ishimishije imaze guterwa muri uru rugendo rw’amahoro.
Yagize ati:”Tuzasinya hanyuma duhagarike intambara, Ni iby’agaciro kuri jye kubigiramo uruhare. Ndashimira Visi Perezida JD Vance n’Umunyamabanga wacu wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku kazi keza yakoze, Rero u Rwanda rumaze igihe kinini mu ntambara na Congo, intambara mbi cyane rugiye kwemeranya amahoro na Congo, batangire gukorana ubucuruzi na Amerika n’ibindi bihugu hanyuma bagire ubuzima bwiza busanzwe. Dutewe ishema n’iyio ntambwe”.
Tariki ya 27 Kamena 2025, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bazahurira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi basinye banemeze amasezerano y’amahoro, nyuma yogusinya ayo masezerano ku itariki itari yamenyekana, Abakuru b’ibihugu byombi bazahura baganire kubijyanye n’amahoro ituze ndetse n’ibijyanye n’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari.
Si ubwambere Trump yaba agiye guhuza ibihugu bifitanye amakimbirane kuko we avuga ko yabikoze no hagati y’ubuhinde na Pakistan kandi ko mu minsi mike igihugu cye kigiye gutangira kigirana amasezerano y’ubucuruzi n’u Buhinde na Pakistan, ati:”ni ibintu byiza.” Trump akomeza avuga ko iyo ntambwe yanatewe hagati ya Kosovo na Serbia, ibihugu bimaze igihe birwana.