Bwambere Amerika yarashe kuri Iran.

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru Tariki ya 22 Kamena 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero muri kuri Iran.

Impanvu nyamukuri y’iki gitero ngo ni ukuburizamo imigambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire.

Ibi bitego Amerika yagabye kuri Iran yabigabye mu duce dutandikanye twa Iran twakorerwagamo intwaro za nucléaire ahitwa, Natanze, Esfahan na Forodow, Trump yatangaje ko byageze ku ntego.

Donald Trump yavuze ko abayobozi ba Iran bagomba kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa bakongera kurashwa.

Abarebera hafi iyi ntambara na bamwe mubasesenguzi bavuga ko ibi bitego bya Amerika kuri lran bishimangira ko Amerika yiyunze kuri Israel ihanganye na Iran.

Amakuru ava kuri Reuters avuga ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege z’intambara za Amerika zizwi nka B2 bombers cyane ko mu mpera z’iki cyumweru zabonwe zihaguruka muri Amerika.

Ubu izi ndege ziri munzira zisubira muri America nk’uko Trump yabitangaje.

Nyuma y’ibi bitero Amerika yagabye kuri Iran abadiporomate ba Amerika begereye Iran bayibwira ko ibi igihugu cyabo aricyo cyabigezemo uruhare gusa kandi ngo ntibagamije guhirika Prezida w’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *