Itangaza makuru ni kimwe mugice kigira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kwishima,kumenya amakuru ndetse kwigishwa byinshi bitandukanye.
Uyu munsi tugiye kubasangiza bimwe mubyaranze umunyamakuru mwakunze w’imikino Tuyishime Anastash wamamaye nka Mwarimu w’imikino.
Ni Umusore ushinguye muremure ariko ubona ko adafite ibigango yinjiye mu mwuga w’itangaza makuru ry’imikino mu 2023, Aho yakoze kuri Radiyo ya sana radiyo ndetse akaba yogeza imikino imwe nimwe ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri Magic sports.
Uyu musore kandi yaje gushinga umuyoboro wa Yutube witwa Ishoti TV aho yakoze ibishiboka byose ngo azamure iyi Yutube ye aho ubu afite abamukurikira(subscribers) barenga ibihumbi 80, Tuyishime Anastash ubu akaba atanga ibiganiro bitandukanye kumuyoboro wa Yutube witwa Nino tv aho ahakorana n’umukada witeretse.
Tuyishime Anastash mumuzi ku duterime dutandukanye nkaho yazanye utwitwa kwijandika, Nkunda unkundire abantu nutundi dutakanye.
Yigeze kuvuga ko ubwo yinjiraga muri uyu mwuga kugera kukibuga byaramugoraga aho yifashishaga akagare ka siporo yari afite aho yagasigaga hafi ya stade ya Kigali Pele ubundi ngo akaba agenda n’amaguru ngo arebe ko icyuya cyamushyiraho ngo abone uko yonjira muri sitade.
Ni urugendo rutari rworoshye kuri uyu musore ariko kubera kwiterenka nka Terime akunze gukoresha byamufashije kuzamuka mu gihe gito ubu akaba afite inzozi zikomeye zokugera kure muri uyu mwuga w’itangaza makuru ry’imikino.
Tuyishime Anastash yavutse Tariki ya 5 Kamena 2000 bivuze ko afite imyaka 25 y’amavuko.
Bamwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda bagiye bakunda uburyo akoramo ibintu bye, muri abo twavuga mo Kazungu Clever, Nkurunziza Ruvuyanga, Keza Cedrick n’abandi.
Ikindi wamenya n’uko burya iyo ikipe ya APR FC yatsinze uyu musore ariho aba yishimye ngo murera yo ntuzayimubwire, amakuru agera kuri LAVERITE.RW nuko uyu musore afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru w’imikino ukomeye mu Rwanda.
Mn T-stash hari ibyo wamubeshyeye ho pe. gusa ntibirenze nubwo byakurura impaka no kwivumvagatanya mubamukurikira nkange, ikipe imushimisha ni Rayonsport ibindi ni itangaza makuru i am sure