APR FC yageze kw’isoko ry’aba rutahizamu imanura umukinnyi ukomeye.

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya Burkina faso uzayifasha kugera kure mu mikino ny’Afurika, aho yari imuhanganiye n’andi makipe akomeye hano ku mugabane wa Afurika.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Bruno Taifa ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi ukina asatira izamu witwa Raul Memel Dao, akaba ariwe wabaye umukinnyi mwiza wa sezo ishize muri shampiyona ya Burkina Faso.

Akaba yasinye amasezerano y’imyaka 4 akinira APR FC, ikipe ya APR FC ikaba imukuye mu biganza bya Simba SC yo muri Tanzania.

Raul Memel Dao ni muntu ki?

Raul Dao yavutse tariki ya 5 Kamena 2003 akaba afite imyaka 21 y’amavuko ubu yakiniraga ikipe ya Sonabel yagezemo avuye muri RC Kadiogo, Uyu mukinnyi yakiniye na Black stars mu 2022 akaba ashobora gukina Nk’umukinnyi w’iruhande rw’iburyo cyangwa ibumoso bivuze ko akina nka nimero 7 na 11.

Chairman wa APR FC Brig.Genaral Deo Rusanganwa aherutse gutangaza ko iyi kipe izagura abanyamahanga batarenze ba 3 bivuze ko APR FC isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga ubundi ikaba isoje ibijyanye no kugura abakinnyi babanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *