Kuri uyu wa kane Tariki ya 19 Kamena 2025, Urukiko rukuru rwa Kigali rwategetse ko umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka ritemewe mu Rwanda DELFA-Umurinzi ko akorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’umugambi wogukuraho ubutegetsi.
Urukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’aho rutanyuzwe n’ibisobanuro Victoire yatanze kuruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango b’ishyaka rye ritemewe rya DELFA-Umurinzi, Ubushinja cyaha bwavuze ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangura mbaga bwo kubwangisha abaturage.
Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko ko mu baregwa muri urwo rubanza uretse Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu abandi Bose ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi, yanahakanye ko amahugurwa baregwa gukoreramoibyo byaha Atari yateguwe na DALFA-Umurinzi akomeza avuga ko we atari ayazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane niho urukiko rwunvishe rwunvishe ibisobanuro byatanzwe na Victoire, Nyuma urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho ibyaha cyangwa se ntakekwe, Urukiko rwaje gusanga ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza bidahagije runasanga muri dosiye y’uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja, Urukiko kandi rwaje gusanga ari ngombwa ko Ubushinja cyaha bukora iperereza ry’imbitse kuri Ingabire Victoire Umuhoza kugira ngo ashyikirizwe urukiko.
Urukiko rwasabye ko iri perereza rizakorwa mu byumweru bibiri nirirangira Victoire ashyikirizwe urukiko, biteganijwe ko iburanisha ry’uru rubanza rizasubukurwa ku wa 7 Nyakanga 2025 .
Nk’uko tubikesha amashakiro arimo na Wikipedia agaragaza ko Ingabire Victoire Umuhoza yavutse tariki ya 3 Ukwakira 1968 bivuze ko afite imyaka 57 y’amavuko.
