François Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe w’u bufaransa yahanishijwe igihano cy’imyaka 4 isubitse naho umugore we akatirwa imyaka ibiri isubitse.
Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa (Cour de Cassation), uru rukiko rwahamije François Fillon ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cya ruswa, Igihe Francois Fillon yari Minisitiri w’intebe yahaye umugore we akazi ka “Assistant parlementaire.” Uyu mugore yahembwaga miliyoni yamayelo, ni akazi atigeze akora akaba ariryo shingiro ry’ibyaha aregwa.
Urukiko kandi rwategetse ko Fillon ahagarikwa kwiyamamaza kumwanya uwo ariwo wose wa Politike muri icyo gihugu ndetse akanatanga ihazabu ya 375,000€, naho umugore we yakatiwe imyaka ibiri isubitse ndetse akanatanga ihazabu ingana niyo umugabo we yaciwe.
Iyi dosiye ya François Fillon izwi cyane mwitangazamakuru ryo mubufaransa kwizina rya “PenelopeGate”.
Mu 2022 Francois Fillon yari yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri greza ndetse n’itatu isubitse ariko urukiko rusesa imanza (Cour de Cassation) rwafashe umwanzuro wogutesha agaciroicyo cyemezo rutegeks ko habaho urubanza rushya, icyo cyemezo nicyo cyafashwe none ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2025, aho haje kibamo impinduka yogusibikirwa igihano cye cyose, Fillon n’Umugore we ntibitabiriye isomwa ry’urubanza aho batahwemye guhakana ibyaha baregwa ndetse bakemeza ko Pinelope yakoraga imirimo y’ubugenzuzi n’itumanaho mu rwego rw’akarere.
Mu bihe bitandukanye igihano cya Fillon cyagiye kigabanwa nkaho tariki ya 20 Kamena 2020 yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu harimo n’itatu y’igihano gisubitse, icyo gihe yaje kujuririra icyo cyemezo ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’imyaka ine isubitswe, Fillon yabaye Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa kuva 2007 kugeza 2012, kungoma ya Perezida Nicolas Sarkozy.
Fillon yavuze ko we abona ibyo byose biri kumubaho bishingiye kukuba yarigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu.