Rayon sports yageze kw’isoko ry’abazamu yunvikana na Kouyaté uri mubakomeye.

Ikipe ya Rayon sports imaze iminsi isa nicecetse kw’isoko ariko ngo nubwo icecetse ibintu byayo iri kubikora bucece kuko yamaze kwicara ku meza y’ibiganiro n’umuzamu ukomoka muri Mali.

Nkuko tubikesha umunyamakuru Samu Kalenzi ngo Rayon sports yaba yaramaze kunvikana ibyibanze n’umunyezamu ukomoka muri Mali witwa Drissa Kouyaté.

Drissa Kuyaté ni muntu ki?

Kouyaté yavukiye i Bamako muri Mali yavutse tariki ya 17 Ukuboza 1998 akaba afite metero 1 na santimetero 85 yakiniraga ikipe ya AC Léopards yagezemo avuye muri ASKO Kara na FC Nouadhibou, stade Malien na Black stars z’iwabo muri Mali, uyu muzamu akaba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23, 20 na 17.

Abazi uyu munyezamu bakubwira ko ari umuzamu mwiza.

Umunyezamu Drissa Kouyate wifuzwa na Rayon sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *