U Buhinde bweruye buvuga aho buhagaze ku makimbirane y’u Rwanda na RDC, Ndetse bugaragaza n’icyakorwa.

Ahari ejo kuwa Gatanu Tariki ya 13 Kamena 2025, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo , Shri Mayank, yakoze ikiganiro n’itangaza makuru avuga k’umwuka mubi umaze igihe kitari gito hagati y’u Rwanda na DRC.

Yavuzeko impande zombi atari abana ko ari abantu bakuru kandi ko ari ibihugu bifite ubudahangarwa mu kwifatira ibyemezo.

Mayank Singh yagize ati:”Sindi bujye kuvuga ku by’ishingiro ryabyo, Kuko ntari bwunve impande zombi hanyuma ngo nce urubanza ngo nunve ibimenyetso mbisesengure, ibyo sindi bubikore, kubera iki? Kuko impande zose atari abana. Ni abantu bakuru, Ni ibihugu bifite ubudahangarwa mu kwifatira ibyemezo hashingiwe ku mateka, ndetse n’uburyo bunva ayo makimbirane.”

Yakomeje agira ati: Twebwe uko twunva bikwiye kugenda, mbere na mbere, intambwe ya mbere ni uko hakwiye kubaho ihagarikwa ry’imirwano mu buryo bwihuse. Guhagarika imirwano ubundi mu kicara ku meza y’ibiganiro icyo ni icya mbere, kandi aho niho twahoze duhagaze kuva na mbere, haba ku by’u Rwanda na RDC, iby’u Burusiya na Ukraine, cyangwa ibya Israel na Palestine. Uwakubwira wese kugira icyo uvuga mu izina ry’u Buhinde ku makimbirane yo ariyo yose ni uko wavuga uti muhagarike imirwano.”

Muri Rupubulika iharanira Democrasi ya Congo hakomeje kubera imirwano ikomeye, ariko ihuriro AFC/M23 ntiryahwemye kwereka amahanga ko rihangayikishijwe n’iyicwa ry’abaturage binzira karengane bikorwa n’ingabo za FARDC zihuje na Wazalendo ndetse na FDRL irwanya ubuyobozi bwa Kigali.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo , Shri Mayank.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *