Kimwe mubihembo bikomeye buriho ubu kw’isi harimo n’icya Ballon D’or gihabwa umukinnyi mwiza kw’isi gitangwa buri mwaka n’ikinyamakuru France Football.
Gusa abantu benshi bazi ko iyi Ballon D’or cyangwa se umupira wa zahabu mu kinyarwanda ko aricyo gihembo kiriho gikomeye gihabwa umukinnyi ku giti cye.
Uyu munsi tugiye kubabwira kucyiswe Super Ballon D’or cyatanzwe mu mwaka wi 1989 nabwo cyatanzwe n’ikinyamakuru France football ariko na Ballon D’or iratangwa.
Iki gikombe cy’itwa Super Ballon D’or gihabwa umukinnyi wahize abandi mw’isi gitangwa rimwe mu myaka 30, birunvikana ko gitangwa rimwe mubi nyacumi bitatu, Gitangwa bwa mbere hari Tariki ya 24 Ukuboza 1989, Aho cyegukanwe na nyakwigendera w’umunya Argentine witwaga Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé.
Uyu Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé wegukanye Super Ballon D’or bwambere bivugwa ko nubwo yatwaye iki gihembo bamwe mubari mukanama gashinzwe gutora bari batoye umufaransa Michel François Platini wagekanya Balloon D’or 3 ariko bamwe muba camanza ndetse nabazanye igitekerezo cyo gushyiraho icyo gihembo bari bafite ijambo rikomeye mwitangwa rya Super Ballon D’or bemejeko igomba guhabwa umunya Arigantine Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé ubu yegukanye Ballon D’or 2 gusa.
Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé wegukanye Super Ballon D’or bwambere yavukiye i Benis muri Argentine, avuka Tariki ya 4 Nyakanga 1926 aza kwitaba Imana Tariki ya 7 Nyakanga 2014 mu mujyi wa Madrid muri Espagne.
Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé yakinaga nka rutahizamu ariko hari naho yakinaga nk’umu Mediateur(mu kibuga hagati), Ubwo yari muri Real Madrid yakoze agahigo ko gutsinda ibitego 216 mu mikino 282 yakiniye iyi kipe, Ibi yabikoze hagati y’umwaka wi 1953 n’wi 1964.
Uyu Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé yari ahanganye n’abakinnyi batatu aribo: Michel François Platini na Johan Cruijiff.
Amakuru avuga ko iyi Super Ballon D’or Alfredo Stéfano Di Stéfano Laulhé yatwaye nyuma yo kwitaba Imana super Balloon D’or yajyanwe muri Mizeyumu ya Stade SantiagoBernabéau stadium ariko ngo mu mwaka wa 2021 iki gikombe cya Super Ballon D’or cyaje kugurishwa umuntu batashatse ko amenyekana.
Amakuru agera kuri LAVERITE.RW aravuga ko ikinyamakuru France Footbal gisanzwe gitanga ibihembo bya Ballon D’or ndetse niki cya Super Ballon D’or cyatanzwe rimwe kirifuza ko iki gihembo cyakwongera gutangwa, Ariko iki kinyamakuru kirifuza ko iyi Super Ballon D’or yazangera gutangwa 2029, Abantu benshi bavuga ko iki gikombe uzagitwara ari hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

