Wazalendo yakoze igikorwa kibi muri RDC nyuma guhangana na AFC/M23.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hari tariki ya 7 Kamena 2025 imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu cyiswe Wazalendo ifatanije na Leta ya RDC bahanganye na M23 amasaha make nyuma bajya kwangiriza ibikorwa remezo harimo n’uruganda rutunganya icyayi rwa Lemera muri Teritware ya kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, sukwangiriza gusa kuko iri huriro ryibumbiye mu cyiswe Wazalendo ryarana sahuye.

Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko mubyo irihuriro rya Wazalendo rya sahuye harimo bimwe mubikoresho by’ingenzi byuru ruganda bikoresha mu gutunganya icyayi, mu bikoresho byibwe harimo imashine z’i sarura icyayi, izumisha,izitunganya icyayi ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutunganya icyayi no gitunda kijyanwa ahantu hatandukanye.

Bamwe mu baturage bakoraga muri uru ruganda bavuga ko babuze akazi bivuze ko bamwe babaye abashomeri nyuma yiri sahurwa hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage bakoraga muri uru ruganda batangiye kwimuka bashaka ahandi babona akazi, Ni n’uruganda rwari rufite uruhare runini mu miryango y’abantu 100.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera isibaniro ry’imirwano y’imitwe y’itwaje intwaro byumwihariko intambara y’ingabo za Leta ya Congo ihanganyemo na AFC/M23, Ubwo ko bw’Abanyamurenge bwo bukomeje kwibasirwa bikomeye, Bamwe mubaturage batuye muri Lemera muri Teritware ya kalehe basabye ko bashyirirwaho ingamba zihamye kugira ngo babone umutekano kandi ngo hakaba umurongo uhamye mwiza mu bikorwa by’iterambere.

Prezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Flex Antoine Tshisekedi ntacyo avuga ku baturage b’iki gihugu bakomeje kwicwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *