Cristiano Ronaldo yahishuye ububabare bw’invune ye yagize ubwo yakinaga Finale ya UEFA Nations League.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko igihe yishyushyaga yitegura gukina umukino wanyuma wa UEFA Nations League yunvaga ubabare bw’invune ye.

Ibi yabitangaje k’umunsi wo ku Cyumweru tariki ya 8 Kamena 2025 nyuma yokwegukana igikombe cya UEFA Nations League batsinze Espagne penalite 5 kuri 4 .

Nyuma yuyu mu kino uyu mukinnyi yabajijewe kubijyanye n’invune ye yari afite doreko yanasimbujwe bigaragara ko acumbagira yatangaje ko yatangiye kunva invune ari kwishyushya ngo ariko kubera ko ari igikombe tagomabaga gukina.

Cristiano Ronaldo yagize ati:”Ndikwishyshya nunvaga ububabare ariko ku ikipe y’igihugu iyo byaba ngombwa kuvunika ukuguru, nabikora.Ni igikombe nagombaga gukina, Kandi natanze byose, Nakoze uko nshoboye, nafashije gutsinda igitego.”

Cristiano Ronaldo nyuma yogutwara ikombe cya UEFA Nations League yagaragaje imbamutima ze avuga ko yegukanye ibikombe byinshi ariko ngo ntakimututira kugitwarana na Portigual, Yavuze ko kuba ari Kapiteni bimuteye ishema.

Yagize ati:”Turi abantu bato ariko dufite intego zikomeye. Nabaye mu bihugu byinshi, Nakinnye mu makipe menshi, Ariko iyo bavuga Portigual aba ari ibyiyunviro bidasanzwe, kuba Kapiteni wiki gihe ni ishema. Gutwara igikombe burigihe biranga ikipe y’igihugu.

Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze kuri final cyatumye yuzuza ibitego 938 aho afite intego yo kwuzuza ibitego 1000 ubundi akaba umukinnyi wa mbere ubikoze kw’isi y’umupira w’amaguru.

Ushaka kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho ubufashase watuvugisha kuri 0792070858.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *