Cristiano Ronaldo yaraye yibitseho akandi gahigo.

Ikipe y’igihugu ya Portugal yaraye itsinze Germany ibitego bibiri kuri kimwe ibifashijwemo narutahizamu wayo Cristiano Ronaldo.

Igitego Cristiano Ronaldo yaraye itsinze cyatumye yuzuza ibitego 937 amaze gutsinda muri Kariyeri ye yo gukina umupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 y’amavuko amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal imikino 220 akaba amaze kuyitsindira ibitego 137 muri izo nshuro zose amaze guhamagarwa, Ronaldo ngo arashaka kwuzuza ibitego 1000 akabona gusezera ku gukina umupira w’amaguru.

Kugirango ibi bishoboke birashoboka ko yabikora mu myaka itatu iri mbere byibuze buri atsinda ibitego 26 bamwe mubasesenguzi bavugako Cristiano yageza kwiyomyaka akina ariko ngo ubushobozi bwo gutsinda ibyo bitego bwaba bwaragiye bugabanuka hari n’abavuga ko kwuzuza ibitego 1000 bishoboka mugihe yahindura Shampiyona akina mo akajya muyoroshye cyane bityo bikazamworohera gutsinda ibitego abura ngo yuzuze ibitego 1000.

Biragoye ko wavuga kuri Cristiano Ronaldo ngo nurangiza ugende utavuze kuri mugenzi we Rionel Messi, Kuri Messi we bitandukanye cyane na Cristiano Ronaldo kuko Messi amaze gutsinda ibitego 865.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *