Umuhanzi w’icyamamare Shakira yahagaritse igitaramo cye cyagombaga kubera i Washington DC kumpanvu zuko urubyiniro yari gilukoresha rutabashije kugera aho iki gitaramo cyari kubera.
Shakira ni umuhanzi w’icyamamare akomoka muri Colombia ubu akaba afite imyaka 48 yari ategerejwe kuririmba mu gitaramo cyari gitegenyijwe kuwa gatandatu muri World pride cyateguwe na Sosiyete Live Nation itegura ibitaramo.
Ibi birori Shakira yagombaga kuririmbamo biri mubinini ku Isi bikorwa nababana bahuje ibitsina, LGBTQ+.
Zimwe mumpanvu zatanzwe kukuba Shakira atitabiye iki gitaramo harimo ko ibikoresho bimwe byari kubaka urubyiniro bitageze i Washington, D.C kugihe Sosiyete yateguye iki gitaramo ivugako “hari ibibazo byari mu bwubati bw’urubyiniro.
Shakira yamamaye mundirimbo nyinshi harimo niyitwa Wherever.
