Hamenyekanye ikipe Muhire keve agiye kwerekezamo n’amafaranga yaguzwe.

Warning
Warning
Warning
Warning

Warning.

Nyuma y’umukino usoza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Rayon sports yatsinzemo Gorilla fc igitego kimwe k’ubusa kapiteni wa Rayon sports Muhire keve yatangaje amagambo akomeye nyuma yuko hari ikipe bamaze kunvikana.

Muhire keve mumboni ze asanga bo nk’abakinnyi barakoze ibishiboka byose ngo bagere kunsinzi ariko ko hari urundi ruhande rwabivuyemo kare.

Yagize ati ”Iyo ikipe ijemo ibice bibiri, intego ziba zatandukanye. Ntekereza ko ari cyo cyatwishe. Urebye abakinnyi barwanye bishoboka ariko ahandi ntihatanze imbaraga uko byari bikwiriye. Iyo ni yo mpamvu tutageze ku ntego.”ibi yabitangaje ubwo yaginaraga n’itangaza makuru nyuma y’umukino batsinzemo Gorilla fc.

Laverite.rw yakiye amakuru avugako Muhire keve w’imyaka 26 y’amavuko yamaze kwunvikana n’ikipe ikomeye hano k’umugabane wa Afurika benshi bavugako ishobora kuba ari El Merrikh cyangwa Simba SC yomuri Tanzania gusa amakuru ahari akaba avugako bamwe mubashinzwe kugurira abakinnyi ikipe ya Al Merrikh barihano mu Rwanda baje kureba Muhire keve.

Amakuru ahari avugako ikipe izagura Muhire kevin yamaze kunvikana nawe ku giciro cy’ibihumbi maganabiri bya madorali ya America nk’ibizamugendaho mugihe cy’imyaka ibiri azamara akinira iyo kipe bamaze kwunvikana.

Uyu mukinnyi bamwe mubasesenguzi baramushinja agasuzuguro abandi bakavugako ashaka kuva muri Rayon sports nabi kandi yaramureze yaragiye ayivamo akayigarukamo mugihe kirenga imyaka icumi ayivamo akayigarukamo abandi bati ibyo avuga n’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *