Ni umukino usoza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe ya APR FC yari yakiyemo MUSANZE FC yo mumajyaruguru y’U Rwanda APR FC itsinda ibitego bitatu kuri kimwe cya MUSANZE FC.
Ni umukino watangiye ubona ko ikipe ya APR FC iri hejuru ya MUSANZE FC dore iyi kipe y’ingabo zigihugu yagiye irema uburyo bw’ibitego byinshi ariko umuzamu Shawurine wa MUSANZE FC akababera ibamba ndetse APR FC yaje kubona penalite kukosa ryari rikorewe Quattra ariko Quattara akaza kuyirata akagozi kaje gucika k’umunota wa 30 ubwo Ruboneka yatsindaga igitego cyambere kuruhande rwa APR FC, igice cyambere cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC kubusa bwa MUSANZE FC.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kuruhande rwa MUSANZE FC bashaka uko bakwishyura ndetse byaje no kubahira k’umunota wa 49′ Richard Mchelenga yashyuriye Musanze fc igitego bari batsinzwe.
Abasore ba APR FC baje gushyiramo imbaraga kumupira waruhinduwe neza usanga Ruboneka Bossco ahagaze neza kwishoti yashoteye hanze y’urubuga rw’amahina riruhukira mw’izamu rya Shawurine wari wabaye ibamba n’igitego cyabonetse k’umunota wa 68′ nanone k’umunota wa 76′ Ruboneka yongeye guhindukiza umuzamu Shawurine k’umupora wari ukaswe neza na Mugisha Giriberi.
Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya APRA FC kuri kimwe cya MUSANZE FC ibitego byose byatsinzwe na Ruboneka(Hatrick).
APR FC itwaye igikombe cya shampiyona kunshuro ya 6 yikurikiranya, Ni umwaka APR FC itwayemo ibikombe bitatu igikombe cy’intwari, igikombe cy’amahoro nicya shampiyona.