Munyaneza Jaques w’imyaka 31 wamamaye nka Rujugiro umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi stars agiye gukora ubukwe na Uwimana Donavine nkuko bamaze gushyira hanze integuza(Save the date).
Ejo hashize kuwa mbere tariki ya 26 Gicurasi nibwo hagiye hanze integuza y’ubukwe bwa Rujugiro n’umukunzi we bamaze imyaka irindwi bakundana, tariki ya 3 Gicurasi 2024 nibwo Munyaneza Jaques (Rujugiro) yatereye ivi Uwimana Donavine amwambika impeta amusaba kuzabana ubuzira herezo nawe abyemera atazuyaje.
Ubwo Rujugiro yatereraga ivi Uwimana Donavine umwaka ushize yasezeranyije umukunzi we ko azamukunda ubuzira herezo, ndetse ahita anatangaza ko ubutumire bw’ubukwe bwabo muminsi mike bazaba babusohoye bikaba bisabye umwaka umwe ngo asohore ubutumire bw’ubukwe bwabo, Ubukwe bwaba bombi buzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025 ariko ntibari batangaza aho buzabera.
Tariki ya 3 Gicurasi 2024 Rujuiro aterera ivi Donavine.
Rujugiro na Uwimana Donavine bamaze imyaka irindwi bakundana laverite.rw yamenye amakuru avuga ko aba bombi bamenyaniye mumashuri mato ya pirimeri.
ushaka kwamamaza,Gutera i kunga laverite.rw cyangwa hari inkuru idsanzwe usaka kutugezaho tuvugishe kuri 0792070858.