Ntwari Fiacre yasezeye muri Kaizer Chiefs.

Ejo hashize tariki ya 26 Gicurasi 2025 Umunyezamu mpuzamahanga Ntawari Fiacre yasezeye mw’ikipe ya Kaizer Chiefs.

Ntwari Fiacre umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi hari amakuru agera kuri laverite.rw avugako yamaze gusezera muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika yepfo yari amaze umwaka akinira n’ikipe yagezemo avuye muri Ts Galaxy FC nayo yomwicyo gihugu.

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”umwaka mwiza w’amasomo meza mubuzima ndashimira buri wese twabanye byari ibyagaciro, imana yakoze ibi n’ibindi izabikora Luke 1:37”, yasoje ashimira “Asante sana Amakhoshi family”.

Ntwari Fiacre yavutse tariki ya 25.9.1999 akaba afite imyaka 25 ahamagarwa bwambere mumavubi hari tariki ya 15.11.2021 nibwo yahamagawe n’umutoza watozaga amavubi icyo gihe Mashami Vincent ubu utoza Police fc icyo gihe Ntwari Fiacre ahamagarwa yari afite imyaka 22 ukwezi 1 n’iminsi 21.

           Umunyezanu Ntwari Fiacre

Ntwari Fiacre yazamukiye mu Ntare za APR FC yavuyemo akomereza muri APR FC,Marine fc, As Kigali, Ts Galaxy FC na Kaizer Chiefs.

         Ntwari Fiacre mu mwambaro wa Kaiser Chiefs

Uyu mukinnyi biravugwako hari amakipe y’iburayi ari kumwifuza ndetse bishoboka ko ariho agiye kwerekeza.

Ushaka kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho cyangwa ubufasha tuvugishe kuri 0792070858

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *