Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka, Diamond yaba yarashutse The Beni?

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 24 Gicurasi 2025 umuhanzi itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yataramiye abari bitabiye irushanwa rya Bal muri BK Arena, naho The Ben na Diamond basusurutsa abagande.

Mu myamabaro myiza y’umutuku wagereranya Niya bashinzwe kuzimya inkongi niyo umuhanzi Bruce Melodie yari yambaye ubwo yataramiraga abakunzi b’umukino wa w’ibtoki wa basketball hari mumukino wari wahuje Al Ahli Tripori yo muri Libya na APR BBC mu tsinda ‘Nile Conference’ muri BAL5 umukino warangiye Al Ahli itsinze APR BBC amanota 106- 102.

Bruce Melodie yatangiye gutaramira imbaga nyamwinshi y’abantu bari bitabiriye uyu mukino urangiye benshi bavuga ko batashye banyuzwe nimiririmbire yuyu muhanzi.

Kurundi ruhande The Ben we yongeye gutaramira abanya Uganda mugitaramo yatumiwe mo na Diamond Laverite.com yakiye amakuru avugako Diamond yeretswe urukundo akijya kurubyiniro(stage) aho abafana be baririmba ngo simba,Simba, kurundi ruhande si ukobyagenze kuri The Ben kuko we ntiyaririmbwe nkamugenzi we Diamond ariho bamwe bavuga ngo The Ben yashutswe na Diamond waruziko ahafite abakunzi benshi abasesenguzi mumyidagaduro bo bakavuga ko Diamond yifashije The Ben kugirango igitaramo kirusheho kugenda neza kuko bose bafite igikundiro.

Nubwo bivugwa bityo ntibikuraho ko The Ben ari umwe mubahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse nohanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *