Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ikipe ya Rayon sports itozwa na RWAKA Cloude yakiye Vision FC ntabafana bari muri stade ihatakariza igikombe.
Hari mumukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Umutoza wa Rayon sports Rwaka Cloude yari yakoze impinduka muri 11 babanje mukibuga byumwihariko mubwugarizi aho yari yahise kubanzamo Fabrice mumwanya wa Bugingo Hakim ndetse na Emmanuel Kabange mumwanya wa Omar Nginge naho kuri 2 yari yahisemo kubanzamo Serumogo aho kubanzamo Fitina.
Dore abakinnyi 11 bari babanjemo kuruhande rwa Rayon sports: Ndikuriyo patient, Serumogo, Emanuel Kabange,Yousou Ndiyaye,Dafe,fiston,Muhire keve,Bassane,Elenga, Rukundo.
Kuruhande rwa Vision FC bari banjemo aba bakinnyi:Lutaya,Laurent,Bonney, Rurangwa(C),Essenu,Pascal,Fabrice,Prosper, Kategeya,Idarus.
Wari umukino w’imbaraga kumpande zombi igice cyambere cyaranze nokwigana kumakipe yombi ariko Rayon sports yagiye igiregeza uburyo bwinshi bwakangombye kuba bwa byaye igitego nakaho Bassane yasigaranye n’umuzamu ariko akananirwa gutsinda.
Ikipe ya Vision FC uwavuga ko itokeje igitutu cyane Rayon sports mugice cyambere ntiyaba abeshye.
Igicye cyambere cyarangiye ari ubusa kubusa ndetse n’iminota 2 y’inyongera yari yongeweho ntagitego cyavuyemo kumpande zombi.
Igice cya kabiri naho ikipe ya Rayon sports yashakaga kubona igitego byibuze kimwe yakoze impinduka aho Richard,Asana na Abedi, bavuye mukibuga hinjiramo Rukundo,Elenga,dafe umutoza Rwaka Cloude izimpinfika yakoze yabonye ntakintu kinini ziri kumufasha mugushaka igitego yakoze izindi mpinduka aho Jallo yasimbuye Bassane murwego rwogusatira iyi kipe ya Vision FC yari yakaniye dore ko nayo yagiye igerageza bw’ibitego ariko nabwo butagize icyo butanga.
Rayon sports itakaje igikombe mumikino 2 yanyuma ya shampiyona kuko mukeba APR FC yatsinze Muhazi United igitego 1-0 bituma itwara igikombe ifite amanota 64 naho Rayon sports ifite 60 bivuzeko umukino usigaye ntacyo uvuze.