APR FC itwaye igikombe cya shampiyona ica agahigo katari kacibwa nindi kipe iyariyo yose mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025 ikipe ya APR FC FC yerekeje i Ngoma gukina na Muhazi United yari yakaniye ariko iyitwaraho igikombe.

Hari mumukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umutoza wa Apr FC yari ntampinduka zidasanzwe yari yakoze mubakinnyi 11 bari baba nje mukibuga ahoyari ya anjemo Ishimwe Pier, Soune, Byiringiro,Nyomugabo(C),Nshimiyimana,Picu, Ruboneka, Lamine Bah, Ouattra, Mugisha na Denis Omedi.

Igice cyambere cy’Umukino Cyaranzwe nokwiharira umupira kuruhande rwa Apr FC ariko muminota 15 yambere Muhazi United yagiye irema uburyo bw’ibitego ariko ubwugarizi bwa Apr FC bubabera ibamba.

Mugice cyambere ikipe ya APR FC yakomeje kwotsa igitutu Muhazi Unitedibyo byaje gutuma umunya Brukina Fasso Ouattra anyegenyeza incundura k’umunota wa 33′ w’umukino Kumupira wahinduwe neza na Ruboneka muruhande rw’iburyo wari waguranye na Kajyejye igice cyambere kirangira ari igitego kimwe kubusa.

Mugice cyakabiri Umutoza Ndori wa Apr FC yakoze impinduka k’Umunota wa 66 aho Mugisha Girber na Denis Omedi basimbujwe na Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy nimpinduka zitagize icyo zitanga kuko umukino warangiye ari 1-0.

Abafana ba APR FC baranzwe nokuririmba indirimbo ngo twanga Rayon abandi bati owe owe.

Ubu APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya gatandatu cyikurikiranya bidasubirwaho ubu ni iyambere n’amanota 64 Rayon sports ya kabiri ifite amanota 69 nyuma yokunganya na Vision FC ubusa kubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *