Jose Chameleone yageze i kigali mu Rwanda mugitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, aho aje mugitaramo kizabera muri kigali Universe ku wa 25 Gicurasi 2025.
Jose Chameleone arikumwe na murumuna n’Umugore wa murumuna we Teta Sandra bageze kukibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Teta Sandra n’abana be nibo babanje gusohoka mbere abanyamakuru basigara bategereje Weasel na Jose Chameleone.
Abanyamakuru bategereje Weasel na Jose Chameleone batungurwa nokubona Jose Chameleone wenyine wasohotse ku kibuga cy’indege wenyina yarakaye cyane kuburyo ntamuntu yashakaga kuvugisha.
Uretse itangaza makuru ryari ryaje kwakira uyu mukinnyi, hari n’abana babakobwa bari bateguwe kumuha indabo ndetse na Dj Pius bari bateguwe kumwakira ntanumwe yavugishije, Gusa umwe mubasore be banyuze iy’ubutaka niwe wabashije kumuvugisha amigeza kumodoka arigendera.
Amakuru ahari yicyaba cyateye uyu muhanzi kugera i Kigali yarakaye yuko yagize urugendo rubi ndetse na murumuna we Weasel akaba yasigaye. Ubundi byari biteganijweko indege yagombaga kuzana Jose Chameleone i Kigali yagombaga guhaguruka i Kampala saa 23:40 zo ku wa 22 Gicurasi 2025 ndetse kuri ayo masaha we yari yamaze kugera ku kibuga cy’indege.
Urugendo rwari gutwara iminota 45 rwatwaye amasaha agahihi, Indege yari gutwara Jose Chameleone n’abandi bantu bagombaga kuyizamo batunguwe nokubwirwa ko yigijwe saa cyenda z’ijoro bakaba banje guca muri Kenya.
Tugarutse kuri Teta Sandra yageze yageze i Kigali mu Rwanda aho yaherukaga mu 2023 mbere Yuko asubira i Kampala asanzeyo umugabo we Weasel bafitanye abana babiri.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ntamakuru ahamye twaritwakiye kumuhanzi Weasel niba yageze mu Rwanda.
Amashuso ya Jose Cameleone ageze ku kibuga cy’indege cya kigali i Kanombe.
