Joseph Kabila Kabange yafatiwe umwanzuro ukomeye na sena ya RDC.

joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa RDC mu mwaka WA 2001kugeza 2018, ahita atangira gukurikiranwa ninkiko, ibi byategetswe na sena yiki gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Joseph Kabila Kabange yari umusenateri ubuzima bwe bwose, nk’uko amategeko agenga iki gihugu abiteganya ku wabaye umukuru w’igihugu.

Uyu mwanzuro wo kwambura Kabila ubudahangarwa watowe n’abasenateri 88, batatu muribo bahitamo kwifata, abandi batanu bonyine barawurwanya ariko biba ibyubusa.

Ibyo bibaye mu gihe ku wakane w’iki cyumweru turimo Sena yari yamutumije kugira ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa, nubwo ntanicyo yigeze abivugaho yaba we cyangwa abandi bamuhagarariye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Cyobikoze, ibyo Sena yakoze yabisabwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, aho rwashakaga ko yamburwa ubudahangarwa yarafite, kugira ngo rubone uko rumukurikirana ku byaha iki gihugu kumushinja birimo gutera inkunga umutwe wa M23 n’ibyaha by’intambara.

Ibyaha RDC ishinja Joseph Kabila byafashe indi ntera ubwo byavugwa ko yagiye i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ahagenzurwa n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Ni nabwo ubu butegetsi bw’i Kinshasa bubinyujije kuri minisitiri wayo w’umutekano w’imbere mu gihugu yahise ahagarika ibikorwa byose by’ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila Kabange.

Ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera hariya muri RDC byumwihariko kubabaye mubuyobozi bwakiriya gihugu badashaka kuyoboka inzira ya Tshiseked yokwimakaza urwango,kwikubira n’ivangura.

Hagataho muyandi makuru Icyiciro cya mbere cy’abasirikare basoje imyitozo yo gukoresha intwaro zirasa kure ba Repubulika ya demokarasi ya Congo cyasoje igihembwe cya mbere ku wa gatatu tariki ya 20/05/2025.

Ni mu kigo cya mahugurwa cya Bahuma kiri i Kisangani mu ntara ya Tshopo ni ho basoreje.

Amakuru yibanze agaragaza ko umubare w’abasirikare wasoje utaramenyekana ngo kubera umutekano wabo.

Nyamara abasoje ayo mahugurwa, batojwe amayeri y’intambara hakoreshejwe imbunda za rutura zirasa mu ntera ndende. Kandi mukuyasoza hatanzwe n’ibyemezo mu muhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa zone ya gatatu y’ingabo za FARDC, Brig.Gen. Mbunga Modeste.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *