Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uzaba ejo ku wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025 ni umukino baza bakiwemo na Muhanzi United.
Ni ikipe ya APR FC irigutozwa n’abatoza binziba cyuho bahoze batoza Intare fc dore ko umukino wabo wambere batoje ari uwabahuje na Gorilla fc ndetse bakaza kwitwara neza bakayitsinda igitego kimwe cyatsinzwe na Ouattra kuri penalite yabonetse k’umunota wa 59′ w’umukino.
Muhazi united irakira APR FC iri kurwana no kutamanuka aho iri kumwanya wa 14 n’amanota 30 inganya n’Amagaju ya 15 naho APR FC iri kumwanya wambere n’amanota 61.
Ibiciro byo kwinjira k’umukino wa MUHAZI UNITED na APR FC.
K’umunsi wejo ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ibanziriza iyanyuma yitegura uyu mukino abakinnyi biyi kipe bose bameze neza.
DORE AMAFOTO AGARAGAZA ABAKINNYI BA APR FC BARI MU MYITOZO.