THE BEN NA DIAMOND PLATNUMS BAGIYE GUHURIRA MUGITARAMO CY’AMATEKA I KAMPALA MURI UGANDA BYASABYE DIAMOND KWIHAGURUKIRA.

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ubu uri kubarizwa mugihugu cya Uganda agiye guhurira na Diamond mugitaramo cyamateka mumujyi wa Kampala.

Nyuma yuko The Ben akoze igitaramo mumujyi wa Kampala, Kuwa 17 Gicurasi 2025 n’igitaramo uyu muhanzi yahuje no kumurika Album ye yise ‘Plenty Love’.

Lavrite.rw yamanye amakuru avugako umuhanzi Diamond amaze iminsi ari muri Uganda aho yari mubiganiro bisaba The Ben kuzaririmba muri iki gitaramo gitegerezanyijwe amashyushyu nabantu benshi, iki gitaramo gitegerezanyijwe kuba ku WA Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, kikaba kizabera ahitwa Africa Coffee Parnk muri Rwashamaire. Ni igitaramo kizagaragaramo abahanzi barimo Eddy Kenzo, Ray G, Bebe Cool, Sister Charity, Truth 256 n’abandi tutiriwe turondora.

The Ben na Diamond baritegura guhurira kuri stage kunshuro ya kabiri nyuma y’uko mu kwakira 2023 aba bombi bahuriye i Kigali mu Rwanda mu birori bya Trace Awards.

Muyandi makuru avugwa kuri aba bahanzi bombi byumwihariko kibikorwa byabo by’umuziki yuko bari kwitegura gushira hanze indirimbo nshya bakoranye izaba iri nokuri Albumu nshya ya Diamond mugihe indirimbo aba bahanzi baherukaga gukorana ari Why, imaze imyaka itatu hanze ikaba imaze kurebwa inshiro zirenga Miliyoni 25 kurubuga rushyirwaho amashusho rwa Yutube n’indirimbo iri kumuyoboro wa Yutube w’umuririmbyo Diamond Platnums.
Igitaramo Diamond agiye gukoreramo ni igice kimwe cy’ibirori byiswe “Coffee Marathon Concert”, byateguwe na Inspire Africa Group, bikazaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Uplift the rural woman [Kuzamura umugore wo mu cyaro].”

Ni igitaramo gifite ibice byinshi harimo namarushanwa atandukanye nko kwiruka mu ntera zitandukanye zirimo 5km, 10km, 21km na 42km, uzatsinda iyi marathon yose yuzuye azahembwa miliyoni 10 z’amashirinyi ya Uganda.

Umuririmbyi Diamond Platinums

 

Umuririmbyi The ben

Ushaka kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho waduhamagara kuri 0792070858.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *