Tariki ya 21 Gicurasi 2025 Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri white house ubwo yari yakiye Perezida wa Afurica yepfo, Cyril Ramaphosa.
Trump yavuze ko ashishikajwe no kubona umugabane wa Afurika ufite amahoro, ari na yo mpamvu icyo gihugu cyahisemo kuba umuhuza wa RDC n’u Rwanda, kandi avuga ko biri mu murongo mwiza wo gukemuka.
Ati “Ngira ngo mwumvise ibyo twakoze, binyuze mu bantu bacu b’abahanga, dufasha guhosha intambara imaze imyaka itutumba hagati ya Congo n’u Rwanda, kandi ndatekereza ko twabikoze, ubyemere cyangwa ubihakane, twarabikoze.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwe bugerageza guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu bitandukanye, n’ubwo Amerika itaba ifite aho ihuriye n’ibyo bibazo, avuga ko aba ashishikajwe gusa no gutabara ubuzima, atitaye ku hantu aho ari ho.
Yatanze urugero rw’ibyo Amerika yakoze mu makimbirane y’u Buhinde na Pakistan, ibyo iri gukora mu kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’inzira yatangiye yo guhosha amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda.
Ati “Ndikugerageza gutabara ubuzima, hatitawe ku hantu aho ari ho, ntaho mpuriye n’iby’u Rwanda na Congo, ariko natekereje ko mfite umuntu ufite impano kuri ubu buyobozi, namwoherejeyo, kandi yakoze ibintu by’igitangaza, yakoze akazi gakomeye. Niba ngomba gutabara ubuzima, ndatabara ubuzima, haba muri Afurika, haba i Burayi, aho haba ari ho hose.”
Perezida Ramaphoza yakomoje kucyatumye akura ingabo ze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, wafashe umwanzuro wo gukura ingabo zawo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro n’ibiganiro byo gushaka umuti w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bikomeje.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ari na we uyoboye ibiganiro bihuza RDC n’u Rwanda, yavuze ko yahuye bwa mbere n’impande zombi hagasinywa imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro.
Yongeyeho ati “Kuri ubu bose bamaze kohereza umushinga w’amasezerano y’amahoro, hanyuma twashyize hamwe amasezerano ahuriza hamwe iby’impande zombi zasabaga, ubu twarayaboherereje kugira ngo bayasuzume. Turi mu nzira zo kugera ku mwanzuro, biri mu murongo mwiza.”