BISHOP GAFARANGA YAHAKANYE IBYAHA AREGWA UBUSHINJA CYAHA BUMUSABIRA GUFUNGWA IMINSI 30 YAGATEGANYO MENYA IBYARANZE URUBANZA.

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gicurasi 2025 nibwo Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko babyemererwa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 131.

Mu myenda myiza y’umukara n’inkweto za Timberland Gafaranga yageze yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamara saa 06:34 arlzanwe n’imodoka ya RIB aza acungiwe umutekano muburyo bukomeye cyane kuburyo byabaye ngombwa ko anyuzwa mu muryango utandukanye n’uwo abandi banyuramo mu rwego rwo kumurinda itangazamakuru ryari ryinshi ryaje gukurikirana uru rubanza.

Amakuru agera kuri LAVERITE.COM Gafaranga akurikiranyweho ibyaha bitatu: ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwasabye ko Gafaranga yakomeza kuburana afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje gusa Gafaranga we agasaba ko yarekurwa kuko adateze gutoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko uwareze afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bufite impungenge z’umutekano w’uwareze mu gihe Gafaranga yaba afunguwe bityo bakomeza kuburana bashimangira ko uyu Gafaranga agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gafaranga yireguye ahakana ibyo ashinjwa avuga ko n’ibyaba byarabaye mu rugo ari amakosa y’abantu babana bityo asaba gufungurwa kandi avuga ko umutekano w’uwareze utazahungabana na gato.

Umunyamategeko wa Gafaranga yateye utwatsi raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse agaragaza ko n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho.

Uyu munyamategeko yanasabye ko Gafaranga yahabwa imbabazi kuko uwareze yanditse amusabira imbabazi avuga ko kumufunga atari byo bizakemura ibibazo byabo.

Gafaranga yavuze ko n’ubwo hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni, afite ingwate yo gutanga ndetse anafite umwishinjizi bityo asaba ko yafungurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Inteko yaburanishije igiye kwicara isesengure ingingo z’impande zombi nyuma bazabone gutangaza umwanzuro w’urubanza.

Bishop Gafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *