
Bagirishya J.D Dieu (Jado Castar)
Ninyuma y’igihe kinini havugwa ikibazo cy’imisufurire itanoze ndetse nibindi bishobora guhindura umusaruro wanyawo wibyagombaga kuva mumukino abanyamakuru bakomeye hano murwanda batangiye kugira icyo babivugaho.
Umunyamakuru Bagirishya j.d dieu wamamaye nka Jado Castar akaba nanyiri Radio B&B Kigali fm yagize icyo avuga kubyishe umupira w’U Rwanda aho avugako abantu baza bakeka ko mumukino haza kuba ikibi kandi koko bikaba.
Yagize ati:”kuba siporo yo murwanda cyanecyane umupira w’Amaguru waba ugeze aho abantu baza bishizemo ko baza kwibwa kandi koko bikaba ikibitera icyo nicyo cyamunze siporo yahano ntabwo ari amagambo abantu bavuga icyo guhangana nacyo niki igikwiriye kuba gitera isoni nicyo abantu bahagurukira bakavugango ibi turabirambiwe bigombe bicike nicyo cyokuvugango siporo yo mu Rwanda igeze ahantu hokuba predictable(guteganya) aho abantu bakekera ko mumukino haza kuba ikibi Koko bikaba”.
Ibi yabitangaje ubwo yari mukiganiro cy’imikino gitambuka kuri radiyo ye gikunzwe cyane nyuma y’umukino Bugesera fc yarikiyemo Rayon sports ukaza kuvukamo invururu zikomeye hagati y’abafana ndetse n’Abasifuzi kubera kutunvikana kumyanzuro yagiye ifatwa n’Umusifuzi NGABOYISONGA Patrick wari uyoboye uyu mukino.
N’Umukino wasubikiwe k’Umunota wa 57′ Bugesera fc ikaba yari yamaze gutsinda Rayon sports ibitego 2-0 uyu mukino uraza gusubukurirwa kuri uwo munota wa 57′ kuri uyu wa gatatu saa 4:00 kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.