Umuhanzi wamamaye mundirimbo zokuramya noguhimbaza imana nka ibyayesu nikumurongo Nzahayo Silas yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry ubwo yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru.
Ati “Ni byo koko, Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”
Nzahayo Silas ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ nyuma yo gutabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nzahayo Silas yamamaye mundirimbo nka “Ntiwabibatumye” aho imaze kurebwa inshuro zirenga 913,000 kurubuga rucuruza amashusho rwa YouTube.
Ushaka kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho waduhamagara kuri 0792070858.