Kuri uyu wagatatu kuri sitade ya Bugesera fc hakinwe iminota 33 y’Umukino wari wasubitswe.
N’Umukino watangiye ikipe ya Rayon sports ishaka uko yagombora ibitego 2 yari yatsinzwe muminota 57′ yakinwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize abasore barimo Muhire keve na Abedi Biramahire bagerageje uburyo babonamo ibitego ariko ubwugarizi bwa Bugesera fc bubabera ibamba.
Umutoza Rwaka Cloude yaje gukora impinduka Assana na na Adulai jalo binjiye mukibuga nyuma y’Amasegonda make Assana na yinjiye mukibuga umupira wakabiri yakozeho yatanta pase kuri Bugingo Hakim wari uhagaze neza maze aba atsinze igitego cyabonetse kumunota wa 84′ w’Umukino.
Ubwo Rayon sports yabonaga igitego cyambere prezida wa Bugesera fc yahise ajya kuri Telefone asa nutanga ubutumwa kubari mukibuga.
Umukino wakomeje iminota 90 y’Umukino yarangiye ari 2 Byabugesera kuri 1cya Rayon sports umusifuzi yongeyeho imino 4 yinyongera irangira rayon sports itongeye kureba mwizamu rya Bugesera fc umukino warangiye Bugesera fc yegukanye amanota 3 kubitego 2-1.
Kuruhande rwa Bugesera fc abakinnyi baranzwe nogutinza umukino nogusimbuza byahatonahato murwego rwokugabanya iminota y’Umukino aho muri iyo minota mike itageze kuri 40 yakinwe abakinnyi ba 2 ba Bugesera fc bahawe amakarita y’uhondo kubera gutinza umukino ibitego bya Bugesera fc byatsinzwe na Farouk Ssentongo kumunota wa 14′ nikindi cyatsinzwe na Umar Abba kuri penalite kumunota wa 57′.
Ubu nyuma y’umunsi wa 28 wa shampiyona Rayon sports iri kumwanya wa 2 namanota 59 mugihe Apr fc yambere ifite amanota 61.
Ibikombe byose FERWAFA ifite mu myaka 1100 iri imbere izabyihere APR kuko niko bigaragara nta yindi kipe bifuza Kuba yarushanwa na muteteri yabo
Thank you for your good comment keep to following us