Imirwano ikomeye yabereye mu Rugezi muri teritware ya Fizi hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iza FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Rugezi yabereyemo iyo mirwano iherereye mu ntera y’ibirometero bibarirwa muri 200 uvuye mu Rurambo.
Ni imirwano nayo yahereye kuva ejo ku wa mbere, ariko amakuru yizewe dukesha Minembwe Capital News ni uko Twirwaneho ku bufatanye na M23 birukanye iri huriro rirwanirira Leta y’i Kinshasa.
Ikindi twamenye, Twirwaneho na M23 byafashe agace ka Rugomero, ubwo ni imbere cyane uvuye mu Rugezi werekeza i Milimba ahazwi nko mundiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo za Congo.
Uwahaye amakuru Minembwe capital news dukesha iyi nkuru yagize ati: “Umwanzi yahunze bamutambutsa mu Rugomero, Twirwaneho na M23 byahafashe. Ariko habaye imirwano ikomeye cyane.”
Ahanini iyi mirwano yabereye mu Rugezi, yabereye ku musozi wo kwa Didas, kwa Chef-Sabune no kuri Nyakirango. Ariko utwo duce twose twabeyemo imirwano kuri ubu turagenzurwa na Twirwaneho na M23 nyuma yo gutsinda urugamba.
Ushaka kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho watuvugisha kuri nimero yacu ya 0792070858.